Ubuhanzi bwa muzika: ijwi ryiza, gucuranga no kwandika ntibihagije

Written by on March 21, 2018

Muribuka igihe mu Rwanda havugiraga radio imwe? Muribuka igihe mu Rwanda hari hakiri televiziyo imwe rukumbi? Abahanzi bahacaga bari abami. Icyizere cyo kumenyekana ako kanya, muri concerts, salle ya centre culturel franco-rwandais (yakorerwagamo concerts cyane icyo gihe) igakubita ikuzura. Igihugu cyose cyari gifite abahanzi 3 cyangwa 4 abanyarwanda bose bari bazi, kuko aribo bacaga kuri radio na televiziyo. Singiye kubavuga amazina ariko abantu bakurikiranaga muzika icyo gihe murabazi. Yari golden age.

Igihe cy’amapfa

Ariko rero burya iyo umusaruro ari mwinshi, ni byiza kuwurya ariko birushaho kuba byiza iyo uteganyiriza ibihe by’amapfa. Umwaka wa 2004 kuri radio n’uwa 2013 kuri televiziyo byaranze impinduka zagize ingaruka kuri muzika mu Rwanda. Mwibuke ko muri 2004 aribwo radio ya mbere yigenga yatangiye. Izindi zakurikiyeho. Nyuma muri 2013, televiziyo ya mbere yigenga nayo iratangira. Bamwe mu bahanzi batashoboraga kunyura kuri radio na televiziyo y’u Rwanda bagannye izigenga, bidatinze batangira kubaka izina.

Icyagaragaye nyuma n’uko abahanzi bari bakomeye icyo gihe batasobanukiwe impinduka yari iriho iraba. Bamwe bikomereje gahunda zabo nk’aho nta cyabaye. Bibwira ko radio na televiziyo Rwanda bihagije, ko ka network bari barubatse muri orinfor gahagije kugirango golden age ikomeze.

Ibyakurikiyeho murabizi, abahanzi bari bakomeye icyo gihe ngirango uwabaza amakuru yabo iki gihe, ni bake bayamenya. Ndetse bamwe barazimye burundu.

Ibihe bya internet na social media 

Ntibyagarukiye aho, ahagana mu 2000, internet itangiye kumenyekana hose, abahanzi batangiye kuyoboka zimwe muri websites zashyirwagaho umuziki. Ib’icyo gihe ngirango muzi mySpace, MTV News (yacishwagaho music videos), … N’ubwo shift yari itangiye kuvuka, ni bamwe basobanukiwe ko mu myaka mike ibintu bizahinduka, noneho kiyongozi ikaba internet. Sinavuga amazina ya bamwe mu bahanzi bo mu 2000 twibagiwe burundu, benshi muri mwe murabazi.

Mu ntangiriro za 2010 social media zatangiye gukoreshwa na benshi mu bahanzi. Ariko nk’uko n’ubusanzwe ubuzima ari cycle, ibintu bikomeza kwa kundi. Bamwe mu bahanzi bageretse akaguru ku kandi kuko bacaga bihagije kuri radio na televiziyo. Baca amazi facebook na youtube.

Nko mu gihe cy’ivuka rya media zigenga mu Rwanda, nko mu gihe cy’ivuka rya internet, benshi mu bahanzi twari tuzi mu myaka 10 ishize batakoresheje social media batangiye gukendera. Uwabaza umwana w’iki gihe, umwe mu bahanzi bari bazwi mu myaka ya 2010 (utari kuri social media), ni bake bamumenya.

Nubwo ntarirarenga, hari abahanzi b’icyo gihe bacyibaza niba ari ngombwa kugira account kuri facebook na instagram, niba ari ngombwa gufungura channel kuri youtube. Bakibaza niba kumenya guhanga no kugira ijwi ry’umwimerere bidahagije. Bakongeraho bakibwira ko abahanzi bakoresha social media cyane baba bapfusha igihe cyabo ubusa. Ariko hagati aho abandi bahanzi basobanukiwe barimo barubaka izina, umwanya munini barawuha social media kuko ibafasha gukora connexion na fanbase radio na televiziyo bitabaha. Yego bibafata amasaha menshi ku munsi, ariko mu myaka iri mbere tuzaba tubabaza ibanga  bakoresheje. Icyo gihe nanone tuzaba twibaza aho abahanzi twari tuzi mu myaka ya 2010 bagiye.

Ainsi va le cycle!

 


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background