Gaël Faye na Sonia Rolland bateye utwatsi amagambo y’umunyamakuru Natacha Polony

Written by on March 22, 2018

Hari ku cyumweru taliki ya 18 werurwe 2018, mu kiganiro “Le Duel Natacha Polony, Raphaël Glucksmann” gica kuri radio y’imfaransa yitwa France Inter.

Bakomoza ku nyandiko ivuga ku bimenyetso by’uruhare rw’ubufransa muri génocide y’abatusi mu Rwanda. Inkuru ikaba yarasohotse mu kinyamakuru Le Monde (soma iyo nkuru), umunyamakuru Natasha Polony yavuze ko muri génocide yabaye mu Rwanda ari abagome bicaga abandi bagome (salauds contre salauds).

Ayo magambo yabaye nk’akangura bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda baba mu bufransa.

Muri tweet ye, Gaël Faye yavuze ko ari igikuba (scandaleux) kugereranya FPR na FAR, ati:

Muri 94…, ibinyamakuru byinshi mu bufransa, byitaga ibibera mu Rwanda ‘ubwicanyi hagati y’amoko’, byavugaga ko mu Rwanda nta bagome ku ruhande rumwe nta n’abicwa ku rundi…

Ntibyarangiriye aho kuko na Sonia Rolland yunzemo akora retweet. Nyuma yaje nawe kwandika indi tweet agira ati:

Natacha Polony, kuba murwanya ubuyobozi buriho mu Rwanda birabareba, ariko gusohora amagambo ngo abagome bicaga abandi bagome ‘des salops contre des salops’ mutitaye ku mateka y’u Rwanda … ntibibubahisha! Ibi ni uguphobya…

Uretse abahanzi, na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bamaganiye kure amagambo ya Natacha Polony. Aha twavuga iteranamagambo ryabaye hagati ya Amb. Olivier Nduhungirehe na Natacha Polony (Reba uruhererekane rwa tweets zabo hasi…

Kubifuza kumva ibyo umunyamakuru Natacha Polony yavuze, mwabikurikirana kuri iyi link, kuva ku munota wa 10’40”


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background