Imibonano idakingiye, guterwa ubwoba … Stormy Daniels yeruye avuga imibanire yarafitanye na president Trump

Written by on March 26, 2018

Stormy Daniels cyangwa Stephanie Clifford (amazina ye ya nyayo) azwiho kugurisha umubiri we yagaragaye ku cyumweru mu kiganiro 60 minutes kuri channel ya CBS, ahishura umubano wihariye yarafitanye na Donald Trump, prezida wa Leta zunze ubmwe za Amerika.

Stormy Daniels avuga ko yamenyanye bwa mbere na Donald Trump mu 1996, bahurira mu ihoteri.

Yashatse kunyereka ko ari umuntu ukomeye, yivuga ibigwi, anyereka ikinyamakuru agaragaramo. Namubajije niba aribwo buryo asanzwe akoresha kugirango areshye abakobwa. Nkibimubwira nabonye ahindutse mu maso, asa naho atangaye. Ubanza ntamuntu wari warigeze umutinyuka bigeze aho. Cyane cyane umukobwa muto nkanjye.

Stormy Daniels w’imyaka 27 icyo gihe avuga ko yafashe icyo kinyamakuru, asaba Donald Trump kumanura ipantalo.

Namukubitishije ikinyamakuru kabiri ku kibuno. Kuva icyo gihe yarahindutse. Yahagaritse kwivuga ibigwi, akajya ambaza ibibazo.

Imibonano idakingiye

Nyuma y’ifunguro yagiranye n’umuherwe Trump, Stormy Daniels avuga ko yasabye kujya mu bwiherero.

Nsohotse nasanze ari ku buriri. Mu mutima ndibwira nti: “ibyo natekerezaga birabaye”. Natekereje ko arijye wikururiye ibibazo, ku cyemezo cyo kujya njyenyine mu bwiherero bwe, dore ko bwari bufatanye n’icyumba.

Umunyamakuru amubajije niba Donald Trump w’imyaka 60 icyo gihe yaramukururaga by’umubiri dore ko we yari afite imyaka 27.

  • Oya
  • Ntabwo koko warumufitiye urukundo?
  • Oya
  • Wifuzaga kuryamana nawe?
  • Oya. Ariko sinamuhakaniye. sinavuga ko yansagariye kuko nemeye ibyo yansabye.

Uwo mukobwa avuga ko yagiranye imibonano idakingiye na Donald Trump, wanamusabye kuzongera kubonana amureshyeshya kuzamuha umwanya mu kiganiro The Celebrity Apprentice.

Iterabwoba muri parking

Hashize ibyumweru atangaje iyo nkuru mu kinyamakuru  In Touch, hari muri gicurasi 2015 (inkuru ntiyasohotse icyo gihe), Stormy Daniels avuga ko hari umugabo wamusanze muri parking i Las Vegas arikumwe n’umwana we w’amezi make.

Yarambwiye ati: ‘Ibyo wakoranye na Trump byibagirwe’. Yaciye bugufi, areba umwana wanjye maze aravuga: ‘Agakobwa keza, birababaje ko hari icyaba kuri nyina’. Yahise agenda. Nagize ubwoba, intoki zanjye ziratitira kuburyo nagize ubwoba ko ndekura umwana nari mfite mu ntoki.

Stormy Daniels avuga ko yongeye kubona uwo mugabo yamumenya. Abajijwe impamvu atajyanye ikirego kuri polisi:

Narimfite ubwoba

Kuki yahisemo kubishyira ahagaragara iki gihe?

Abajijwe icyatuma umuntu yizera ibyo avuze

Kuko nta nyungu zo kubeshya mbikuramo. Ntawagize icyo ampa ngo mbe ndi hano, ahubwo bishobora kuntera ibibazo bikomeye.

Stormy Daniels avuga bamuhaye amafaranga menshi kugirango akine film isubiramo ibyo yakoranye na Donald Trump akanga.

Narabyanze kuko sinifuza ko ariyo sura abantu bambonamo. Mba narishyuwe amafranga menshi ariko naranze.


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background