U Rwanda: igihugu gifite amategeko agenga ubuhanzi ahamye ariko ntikiyubahirize

Written by on March 26, 2018

Ni kenshi twumva ko mu Rwanda abahanzi babayeho nabi. Ndetse wanasesengura neza ugasanga koko ababeshwaho n’umwuga w’ubuhanzi bwa muzika babarirwa ku ntoki.

Nubwo nta mibare ibigaragaza ihari, ariko iyo uganiriye n’abahanzi mu Rwanda, ni kenshi bazakubwira ko babikora ariko imiryango yabo itifuza ko bakomeza ubuhanzi. Impamvu ni nyinshi: habamo uburara, ntacyo bizakugezaho, reba runaka ubirimo uko abayeho,…

Ikibazo umuntu yakwibaza ni ukumenya niba koko ubuhanzi mu Rwanda ari umwuga. Ese ababyeyi bakagombye guca intege abana babo kugirango bave mu buhanzi. Ese ni iki kibura kugira ngo koko ubuhanzi bwuzuze ibyangombwa bisabwa bituma umuntu yavuga ko ari umwuga.

Umwuga ni uwutunze nyirawo. Ugatunga abe iyo abafite. Mu Rwanda biragoye kugirango umenye neza ijanisha ry’abahanzi batunzwe n’uwo mwuga kuko nta mibare ihari. N’aho umuntu yakayirebeye, ntacyo umuntu ahasanga. Muri RRA niho abahanzi ubusanzwe bagomba gusorera ijanisha ry’ayo binjije ku mwaka. Ubuke bw’abasora ntabwo butanga imibare umuntu yashingiraho ajanisha ikigereranyo cy’abahanzi mu Rwanda. Urundi rwego umuntu yakwisunga kugirango amenye ikigereranyo cy’abakora ubuhanzi bw’umwuga ni muri RSAU (Rwanda Society of Authors: Ikigo gishinzwe gukusanya imigabane y’abahanzi). Iki kigo nacyo nubwo kiriho, ntabwo cyari cyatangira gukora. Aha hantu hombi niho umuntu yashingiraho kugirango amenye koko umubare w’abahanzi babigize umwuga mu Rwanda.

Kuki amategeko agenga ubuhanzi atubahirizwa mu Rwanda?

U Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga anyuranye arengera inyungu z’abahanzi. Ayo masezerano arimo gushyiraho inzego zishinzwe: kwandikisha ibihangano, kugenzura ko amategeko yubahirizwa n’inzego nkemurampaka mu gihe hari amakimbirane. Hakiyongeraho inzego zishinzwe gukusanya imigabane y’abahanzi n’amashyirahamwe y’abahanzi.

Igitangaje n’uko izi nzego zose u Rwanda ruzifite!

RDB nicyo kigo cyashinzwe kwandikishirizaho ibihangano. Umuhanzi wese akaba asabwa, mu gihe yifuza ko igihangano cye kirengerwa, kucyandikisha. Polisi y’igihugu ikaba nayo ari urwego rushinzwe kugenzura niba amategeko yubahirizwa n’abakoresha ibihangano. U Rwanda rwanashyizeho urukiko rw’ubucuruzi rushinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku mpaka zirebana n’ibihangano.

Mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, hari no gushyiraho urwego rushinzwe gukusanya imigabane y’abahanzi. Iki kigo nacyo cyashyizweho, akaba ari RSAU (Rwanda Society of Authors).

Ku mpapuro biragaragara ko u Rwanda ruhagaze neza ku iyubahirizwa ry’amategeko rwashyizeho umukono. Ibi ubwabyo byaha icyizere umuhanzi ukorera mu Rwanda cyo gukora yizeye gusarura ibikomoka ku bihangano bye.

Nonese bipfira he?

Kugirango umuntu abe yashakisha aho ikibazo giherereye ibyiza n’ukureba niba inzego zashyizweho zikora icyo zishinzwe.

Ni kenshi abahanzi bagejeje ibibazo byabo kuri polisi bijyanye n’ikoreshwa ry’ibihangano byabo ritubahirije amategeko. Ariko icyagaragaye n’uko polisi itakwirirwa yiruka inyuma y’abakora ama CD na DVD mu gihe bene gukora ibi byaha batabwirwa uko babigenza kugirango bubahirize amategeko: haba kwishyura umusoro kuri CD bacuruje, …

Abandi bishyuzwa ikoreshwa ry’ibihangano ni abikorera ku giti cyabo. Ibigo bikoresha ibihangano byagakwiye kuba byishyura inzego zibishinzwe hakurikijwe ibiciro byagenwe. Amakuru duheruka n’uko RDB, ishinzwe kugena ibiciro, yabishyizeho hashize imyaka irenze itatu.

Ni ukuvuga hari amafaranga abakoresha ibihangano bari bakwiye kuba baratangiye kwishyura, ariko ntibirakorwa.

Kuki batishyura, kuki batishyuzwa? Iki kibazo ni icyo kubaza urwego rushinzwe gukusanya imigabane y’abahanzi arirwo RSAU.

Umwaka ushize nibwo uru rwego rwatangaje ko muri nyakanga 2017 aribwo ibigo bikoresha ibihangano bigomba kuba byatangiye kwishyura imigabane bigomba hakurikijwe ibiciro byashyizweho. Ibyari inkuru nziza byahereye mu nkuru kuko kugeza ubu, hashize amezi umunani ntawurishyuzwa.

Ese umuntu yatera ibuye RSAU?

Gutunga urutoki RSAU kwaba ari ukwihuta dore ko ataribo bashyiraho amategeko. Abaye aribo bafata icyemezo ngirango baba barakoze akazi kabo bashinzwe kuva kera dore ko n’abaruhagarariye nabo ari abahanzi.

Aha umuntu akaba yakwibaza ikibyihishe inyuma. Ese haba hari ababyungukiramo?, ese haba hari impamvu zitavugwa abantu batazi?

Hagati aho ikigaragara n’uko igihugu gikomeje kudindiza abahanzi, kibateranya n’imiryango, cyicisha inzara abawukora n’abo bashinzwe kurera.

Umwaka ushize prezida Paul Kagame yemereye abahanzi kuryoza inzego zibashinzwe ibyo badakora kandi biri mu nshingano zabo kuko nawe ubwe yahamije ko zidakora neza.

Ese byaba ari itangiriro ry’imikorere inoze y’inzego zishinzwe ubuhanzi mu Rwanda?

Ni ugutegereza.

Tagged as

Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background