Conor McGregor yamennye ibirahuri bya bus ya UFC

Written by on April 6, 2018

Conor McGregor yahise yijyana kuri polisi kugirango imubaze ibibazo.

Ibi byabaye nyuma y’aho uyu mukinyi wa MMA yazaga ahaberaga inama ya UFC hamwe n’itangazamakuru maze agana ahari bus yari itwaye abakinnyi ba MMA, ahita afata ibyuma byari biraho abitera kuri iyo bus.

Umwe mu bakinnyi yahakomerekeye, ikirahure cy’imodoka nacyo kirameneka (Reba video).

Impamvu yabimuteye ntiramenyeka ariko kuwa gatatu ushize, UFC yari yatangaje ko McGregor azamburwa ceinture y’umwanya wa mbere mu bataremereye atongeye kurwanira kuva mu 2016.

Ntawuzankura ku mwanya wa mbere, ntacyo muzakora mwabinyendaro mwe

Uku akaba ariko Conor McGregor yahise asubiza abinyujije kuri twitter.

Iki gikorwa gishobora kubyarira McGregor ibibazo dore ko Michael Chiesi umukinnyi wakomerekejwe n’ibirahuri yaba atanze ikirego. Michael Chiesi yagombaga gukina kuwa gatandatu utaha.

 


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background