Champions League: Remontada cyangwa gusezererwa

Written by on April 10, 2018

Liverpool-Man City (3-0), Barcelona-Roma (4-1), Real-Juventus (3-0) ni gake imikino yo kwishyura ya 1/4 cya champions league yaranzwe n’ubusumbane bw’ibitego bungana gutya.

Usibye Bayern-Seville (2-1), indi mikino benshi bahamya ko isa n’aho yarangiye.

Nubwo umukino wo kwishyura uri buze kubera kuri Etihad, biragoye kwiyumvisha ko Liverpool, izi ibyo yakorewe umwaka ushize ubwo yanyagirwaga 5-0 na Man City, yareka ko byongera kuyibaho,bikayiviramo gusezererwa muri Champions league.

Forme Real Madrid imaranye iminsi ndetse n’uko umukino wo kwishyura uzabera i Santiago Barnabeu, umuntu yavuga ko umukino warangiriye kuri Allianz Stadium mu cyumweru gishize.

N’ubwo Barcelona iribuzer gukinira kwa mukeba, biragoye ko Roma yaza kwigaranzura Barcelona igakora remontada y’ibitego 4.

Ibyo aribyo byose nta kidashoboka. Ari nayo mpamvu kuva kuruyu wa kabiri benshi bari buze kuba bareba uko imikino 2 ya mbere iri bugende.

Hagati aho niba wararase matches zibanza, wareba highlights zazo kuri link iri hano hasi, maze uhitemo ahanditse “Urubuga rw’imikino”

Video Filter


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background