Umuhanzi Simon yavuze impamvu nyamukuru yamuteye gushyira amagambo asobanura mu cyongereza indirimbo ye “HORA RWANDA”.

Written by on April 11, 2018

Umuhanzi Simon udakunze gukorera umuziki we mu Rwanda kubw’impamvu z’akazi, mu kiganiro yagiranye na radio Nyirarock, yavuze impamvu nyamukuru yamuteye gukora indirimbo “HORA RWANDA”, ko ari umusanzu nk’umunyarwanda yatanze kugirango nawe agire uruhare mu kubaka igihugu nk’umunyarwanda ndetse anabwire amahanga muri rusange amahano yabaye mu Rwanda.

Muri iyi ndirimbo HORA RWANDA ya Simon, humvikanamo amagambo agamije guhumuriza ndetse anagarurira ikizere abanyarwanda, aho agerageza kunyura muri bimwe mu byiza byagezweho ndetse akanakangurira abanyarwanda gushyira hamwe imbaraga ibyo we yise gusenyera umugozi umwe.

Yavuze ko icyabimuteye ari uko yaganiraga n’abanyamahanga benshi akumva batumva neza genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Bityo bigatuma Simon afasha n’abatabasha kumva neza ubutumwa buri muri iyo ndirimbo, bashobora kuba babwumva ndetse bakanabusobanukirwa.

Simon yasoje ikiganiro yagiranye na Nyirarock Radio, ahumuriza abanyarwanda bose abasaba gukomeza kwihangana muri ibi bihe by’akababaro u Rwanda rurimo.

Tagged as

Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background