Abanyarwanda baburiwe irengero mu mikino ya Commonwealth ibera muri Australia

Written by on April 12, 2018

Abategura imikino ya Commonwealth ibera i Queensland muri Australia kuva kuya 4 kugeza kuya 15 Mata nibo batangaje iyi nkuru mu gihe bari bagishakisha abandi banya Sierra Leone nabo baburiwe irangero.

Si abanyarwanda gusa kuko Abagande, Abanya Kameruni, Abo muri Mauritius, Togo, Ghana ndetse na Nigeria. Uru rutonde rukaba rushobora kwiyongera mu gihe iyi mikino itararangira.

Si ubwambere ibi biba kuko kenshi abakinnyi bakomoka mu bihugu bya Afrika, iyo babonye uburyo bwo kujya gukina mu bihugu byateye imbere bahitamo kwigumirayo.

Amazina y’abanyarwanda babuze akaba atarashyirwa ahagaragara.


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background