Amagambo LeBron James yavuze kuri Frank Ntilikina

Written by on April 12, 2018

Kuwa kabiri ushize nibwo Cavaliers ya LeBron James yahuraga na Knicks ya Frank Ntilikina. Umukino wabereye i Madison Square.

Ni umukino wa kabiri aba bagabo bombi bahuriyemo. Uwa mbere ukaba wararanzwe n’ubushyamirane mu kibuga bw’aba bagabo bombi nyuma y’amagambo akarishye kuri Frank Ntilikina yavuzwe na LeBron James. Nubwo atamuvuze mw’izina, “The King” yavuze ko NY Knicks yakoze ikosa ryo kudafata Dennis Smith Jr. mu itoranya ry’abakinnyi. Twibuke ko Knicks yahisemo Frank Ntilikina. Benshi icyo gihe babifashe nko kunenga imikinire ya Frank Ntilikina.

Mu mukino wa kabiri, imibanire y’aba bagabo isa n’aho yasubiye mu buryo.

Nyuma y’umukino LeBron James yashimye imikinire y’uwo ubu bita “French Prince”, ariwe Frank Ntilikina.

Ndatekereza ko akina neza. Nicyo cy’ingenzi. Ni umukinnyi ukinisha ubwenge. Ndatekereza ko akina neza inyuma kurusha uko asatira. Ariko uko akomeza gukina imikino n’imbere bigenda bitera imbere. Ndamuzi kuko imwe mu nshuti zanjye, Romeo Travis (Wakinannye na LeBron bakiri bacyigana mu ishuri rimwe), yakinanye nawe i Burayi. Murumva rero ko muzi.

 

 


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background