U Rwanda rwakonkobotse ku rutonde rwa FIFA rw’amakipe y’ibihugu

Written by on April 12, 2018

Kuri uyu wa kane nibwo FIFA yashyize ahagaragara uko ibihugu bihagaze ku rutonde rw’amakipe y’abagabo mu mupira w’amaguru.

Kugeza ubu, u Rwanda rutari runahagaze neza kuko rwari ruri ku mwanya wa 112, none rwamanutse ruta imyanya 11 ruhita rujya ku mwanya wa 123.

Ku rwego rw’isi 3 aya mbere kuri urwo rutonde ni: Ubudage, Brazil, n’Ububiligi.

Muri Africa, Tunisia, Senegal na DR Congo nizo ziza ku myanya ya mbere.

Mu karere ka Cecafa nabwo u Rwanda rukaba ruhatera ibaba kuko rubanzirizwa na Uganda ndetse na Kenya.


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background