AVICII YAPFUYE!

Written by on April 21, 2018

DJ mpuzamahanga w’umunyaswede Avicii yapfuye mu ijoro rishize. Avicii yapfiriye i Muscat muri Oman. Mu itangazo umuhagarariye yashyize ahagaragara, yagize ati:

Ni mugahinda gakomeye dutangaje ko Tim Bergling uzwi ku izina rya Avicii yapfuye. Yatahuwe aho yapfiriye i Muscat, Oman kuri uyu wa gatanu, 20 Mata, ni mugoroba. Umuryango we washenguwe n’iyi nkuru. Tukaba dusaba buri wese kubahiriza ubuzima bwite bwabo muri ibi bihe bikomeye.

Avicci yamenyekanye kuva mu 2011 n’indirimbo “Levels”. Umwaka ukurikiyeho yakoranye na David Guetta basohora “Sunshine”, bituma abona Grammy ye ya mbere mu cyiciro cy’indirimbo nziza yo kubyina.

Album ye ya mbere yayishyize hanze mu 2013. “True” iriho indirimbo ye yamenyekanye kuruta izindi “Wake me up”

Hagati aho, Avicii yakunze kugira ibibazo binyuranye by’indwara birimo umwijima, bitewe no kunywa inzoga birenze urugero. Ibi byatumye ahagarika ibitaramo kuva mu mwaka wa 2016 n’ubwo yakomeje gukora indirimbo nshya.

 


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background