Live perfomance ya Kode muri concert ya Yemi Alade i Brussels

Written by on April 28, 2018

Nkuko twari twabibatangarije mu minsi yayibanjirije, umuhanzi w’umunyarwanda Kode yaririmbye live muri concert ya yemi Alade yagiriye i Brussels kuri uyu wa 25 mata 2017.

Byanyeretse ko umuziki nyarwanda ushobora gukundwa n’abantu bose bo kw’isi

Kode yahisemo kuririmbira abari muri icyo gitaramo indirimbo enye mu ndirimbo ze arizo: Uranzi, Sheri, Vitamina n’Ikirungo. N’ubwo abari muri icyo gitaramo, abanshi bari abanyamahanga batumva ikinyarwanda.

Ibi bikaba byerekana ko umuziki mu kinyarwanda ushobora gukundwa ku isi hose

Kode yari aherekejwe n’ umu guitariste w’umubiligi bakorana kuva kera ariwe Tanguy Delooz, umu pianiste wo muri Congo Samuel n’umu Dj wo muri Sénégal: DjOmzee.
Abakobwa bamubyiniraga bo ni abo mu itsinda rya MDF, bava muri Angola bakaba bakorera i Buruseli mu Bubiligi.

Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background