Mu bufaransa, abakinnyi ba cinema 16 b’abagore baramagana irondaruhu rirangwa mu mwuga wabo

Written by on May 18, 2018

Ni abagore bakaba n’abirabura, imbumbe y’imiterere y’uko bavutse ituma badahabwa imyanya (roles) ibakwiye muri cinema mu bufaransa n’ubwo bwose baba bujuje ibyangombwa bisabwa.

Usibye kuba ari igitsina gore, iyo wongeyeho ko ari abirabura bibagabanyiriza amahirwe yo kubona imyanya ugereranyije n’abagore b’uruhu rwera.

Imibare itangwa n’urwego rwa cinema mu bufaransa igaragaza ko kuri cinema 2619 zasohotse mu 2017, hagaragaramo abirabura 171 gusa. Abagore b’abirabura bo bakaba ari 31 gusa.

Nari nagize amahirwe yo kubona umwanya muri film. Twarayikoze byose bigenda neza. Icyaje kuntangaza n’uko mu gihe cyo gusohora affiche ntibonyemo

Ibi byatumye umukinnyi wa film Aïssa Maiga ahuriza hamwe bagenzi be 15 kugirango bandike ibyababayeho mu mwuga wabo bijyanye n’irondaruhu. Muribo hakaba harimo Sonia Rolland wagize ati:

Twizera ko abari muri uyu mwuga bumva ko ibi bikwiye guhagarara. Kudahabwa agaciro, ubusumbane hakurikijwe ibara ry’uruhu, … kandi ibi bigahagarara vuba kuko [mu bufaransa] turi inyuma cyane.

Igitabo cyabo “Noire n’est pas mon métier” kikaba cyarashyizwe ahagaragara  muri Festival ya Cannes.

#NoireNestpasmonMétier

Une des images fortes de ce Festival de Cannes : elles sont seize à danser sur les marches et clamer haut et fort "Noire n'est pas mon Métier" ! ✊🎬 Vivez #Cannes2018 sur myCANAL > https://www.mycanal.fr/cannes/

Publiée par CANAL+ sur mercredi 16 mai 2018

 

 

 


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background