Ellen DeGeneres mu Rwanda gushinga ikigo kizafasha kwita ku ngagi

Written by on May 30, 2018

Umunyamakuru wa televiziyo ukunzwe cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Ellen DeGeneres ari mu ruzinduko mu Rwanda hamwe n’umufasha we, mu rwego rwo gushinga ikigo kizafasha gukora ubushakashatsi n’ibikorwa binyuranye bigamije kubungabunga ubuzima bw’ingagi zo mu birunga.

Ibikorwa Diana Fossey yakoze byambereye imbarutso y’iki gikorwa. Nakuze mbona ibyo akorera ingagi. Ibi byatumye ngira icyifuzo cyo kuza muri AZfrika kugirango mfashe kurengera ingagi nkuko Fossey yabikoze

Iki kigo Ellen yatuye Diana Fossey kizagira icyicaro i Musanze.

Nyuma yo kwakirwa na Prezida Kagame, Ellen DeGeneres yahise yerekeza ku rwibutso rwo ku Gisozi kunamira abazize genocide yakorewe abatutsi muri 1994.


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background