Kuki amasezerano hagati ya RDB na Arsenal avugisha menshi ibihugu by’iburayi?

Written by on May 30, 2018

Nyuma y’aho RDB itangarije amasezerano y’imyaka 3 n’ikipe ya Arsenal mu guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari na football mu Rwanda,

Arsenal nayo igatangaza ko yishimiye kuba umufatanyabikorwa na RDB mu guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda bambara imyenda yanditseho “Visit Rwanda” ku kuboko kw’iburyo kw’imyenda amakipe y’abagabo n’abagore bazakinana,

ibitangazamakuru bikomeye i burayi byanditse cyane kuri ubu bufatanye buha ijambo abanyapolitiki b’ibi bihugu bagaya iki gikorwa.

Mu mboni z’umunyarwanda, kwamamaza u Rwanda ukoresheje ikipe ikomeye nka Arsenal ni ingenzi kuko bishobora kuzazana abakerarugendo benshi, bityo bakazinjiriza amafranga aruta ayo RDB yashoye.

Ariko ku rundi ruhande umuntu yakwibaza impamvu mu mboni y’amahanga, cyane cyane i Burayi babibona nabi.

Kuki ibihugu by’i Burayi byamagana ko RDB yamamaza ikoresheje Arsenal

Kwamamaza ku myenda amakipe nka Arsenal yambara muri championnat birahenze. Nubwo igiciro kitatangajwe, biravugwa ko RDB izishyura byibuze miliyoni 10€ buri mwaka mu gihe cy’imyaka itatu. Aya mafranga akaba atari make ku gihugu gikennye nk’u Rwanda, aho umuturage yinjiza 700€ ku mwaka (ikigereranyo rusange).

  • U Rwanda ruhabwa inkunga n’amahanga buri mwaka

Ibihugu byazamuye amajwi bwa mbere byamagana amasezerana ya RDB na Arsenal FC, ni Ubuholandi n’Ubwongereza. Ubwongereza akaba aricyo gihugu cya 2 giha u Rwanda amafranga menshi buri mwaka mu kuzuza ingengo y’imari y’imari (Miliyoni ~70€).

Mu magambo yatangarije mu nteko, depite w’umwongereza Andrew Bridgen yavuze ko “abongereza bazagira ipfunwe nibamenya ko igihugu cyabo giha u Rwanda inkunga itubutse maze nyuma u Rwanda rukohereza za miliyoni mu ikipe ikize nka Arsenal”. Ibi byatumye ikigo cy’ubwongereza gishinzwe inkunga mpuzamahanga gitangaza ko nta faranga ry’ubwongereza ryakoreshejwe mu kwamamaza k’u Rwanda muri Arsenal FC.

Ikindi gihugu ni ubuholandi aho bamwe mu badepite basabye ministre wabo ushinzwe iterambere mpuzamahanga gukora iperereza ku miterere y’amasezerano hagati ya RDB na Arsenal FC.

Ubuholandi buha u Rwanda buri mwaka inkunga ingana na miliyoni ~45€.

  • U Rwanda ruracyari igihugu gikennye

U Rwanda ruracyari mu bihugu 19 bikennye kw’isi. Nubwo kuva mu 20 ishize rwateye intambwe ikomeye mu kugabanya ubukene bw’abagituye, abanyarwanda baracyinjiza amafranga make cyane ku mwaka ugereranyije n’abaturage b’ibindi bihugu. Mu mibare itangazwa na Banki y’isi, 39% by’abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene. Muri 2017, kugirango u Rwanda rushyire mu bikorwa gahunda zarwo, rwatewe inkunga n’amahanga ku kigereranyo cya ~17% cy’ingengo y’imari, ~17% akomoka ku nguzanyo rusaba naho 66% yavuye ku mikoro bwite yarwo.

Ese ibi bihugu birakabya iyo bivuga ko amasezerano na Arsenal atarakwiye kubaho?

Iyo umuntu arebye iyi mibare, ntibitangaje ko yakwibaza niba miliyoni 30€ zitari zikwiye gushyirwa mu bikorwa biteza imbere abanyarwanda. Ariko icyo abamagana uku kwamamaza muri Arsenal birengagiza n’icyo iki gikorwa kigamije. Ikindi batavuga n’aho aya mafranga aturuka.

  • Gushora ugamije kwinjiza agatubutse

Iri ni ibanze ry’ubucuruzi buri muntu azi. Benshi bazi Mukeshabatware yamamaza kuri radio rwanda avuga ati:

Uwabuze umuranga yaheze mwa nyina.

Asubiza abanenga aya masezerano, umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko “buri wese unenga amasezerano na Arsenal ashingiye ku bukene bw’u Rwanda cyangwa inkunga ruhabwa, ashobora kuba yifuza ko u Rwanda ruguma muri ubwo bukene cyangwa ntiyiyumvishe ko buri bucuruzi bugomba gushora imari mu kwimenyekanisha kugirango butere imbere“.

RDB itangaza ko iteganya gukuba kabiri amafaranga yinjiza buri mwaka akomoka ku bukerarugendo, akava kuri miliyoni 404$ u Rwanda rwinjiza ubu akajya kuri miliyoni 800$ muri 2024.

Ibi ntabwo tuzabigeraho twicaye ngo dutegereze. Tuzabigeraho tumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu ho gusura

https://twitter.com/cakamanzi/status/1000266682823299073

  • Nta nkunga u Rwanda rwakoresheje mu kwamamaza muri Arsenal

Asobanura aho amafaranga yo kwamamaza muri Arsenal yaturutse, Clare Akamanzi yavuze ko amafaranga yakoreshejwe “yaturutse mu byo u Rwanda rwinjije mu bukererarugendo“.

Tugurisha amatike 96 ku munsi yo kujya gusura ingagi, buri tike igura 1,500$. Bivuze ko buri mwaka twinjiza ahwanya na miliyoni 50$

 

 

 

 

 


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background