Bonaventure Uwizeyimana ku isonga ry’icyiciro cya 5 cya Tour du Cameroun

Written by on June 1, 2018

Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana uri mu irushanwa rya Tour du Cameroun ari ku mwanya wa mbere w’icyiciro cya 5 cyabaye kuri uyu wa Kane. 

Nyuma y’ibirometero 121,5 hagati y’imigi ya Mbanga na Bafang, Umunyarwanda niwe wabaye uwa mbere mu gusoza, akurikirwa n’umunya slovaque Jakub Varhanovsky ku mwanya wa 2 na Matthieu Tientcheu wa Cameroun ku mwanya wa 3.

Bonaventure Uwizeyimana anafite ibihe byiza ugereranyije n’abamukurikira kui rutonde rusange kuko arusha umukurikira iminota 3’30”. Icyuho kinini mu marushanwa y’amagare.

Icyiciro cya 6 kirimo kuba kuri uyu wa gatanu hagati ya Bafoussam na Dschang (kugenda no kugaruka, ibirometero 98).


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background