Dwayne ‘The Rock’ Johnson yiyemeje kurera ingagi yo mu Rwanda

Written by on June 1, 2018

Ubwo uwo bakunze kwita ‘The Rock’ aherutse kugaragara mu kiganiro TheEllen Show, yongeye umubare w’abagize umuryango kuko yiyemeje kurera ingagi yitwa Iyambere

The Rock yasangije snap abafana be miliyoni 102 bamukurikira yongeraho ati:

Uyu asa na se…usibye ko afite imisatsi myiza akanahumura neza🦍 Nagize ibihe byiza uyu munsi ubwo nerekanaga ku mugaragaro umuhungu wanjye IYAMBERE mu kiganiro The Ellen Show.

Nejejwe nuko iyi nyamaswa y’akataraboneka irerwa mu izina ryanjye n’inshuti zacu zo muri Saving Gorillas. Mfite amatsiko yo kuzakubona muhungu wanjye, hagati aho komera😉💪🏾

The Rock yareze Iyambere binyuze muri The Dian Fossey Fund nyuma yo kwishyura $150.

Kurera ingagi binyuze mu kwishyura ikiguzi giciriritse bifasha kwishyura ibikorwa bijyanye no kurengera ingagi zikiri mu cyiciro cy’inyamaswa ziri mu marembera ku isi.

 


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background