Imvo n’imvano y’umushinga wa Ellen DeGeneres mu Rwanda

Written by on June 1, 2018

Umunyamakuru Ellen DeGeneres ukora kimwe mu biganiro bikunzwe cyane muri USA (Ellen DeGeneres show) ari mu Rwanda, aho yaje gutangiza ikigo cy’ubushakashatsi ku bikorwa byo kurengera ingagi zo mu birunga.

Akigera i Kigali, Ellen na Portia bakiriwe na Prezida Kagame nyuma bajya ku rwibutso rwo ku gisozi kunamira abazize genocide yakorewe abatutsi

Impano y’umugore we Portia de Rossi

Mu kwezi kwa gashyantare uyu mwaka, Portia yatunguye Ellen kuri plateau y’ikiganiro cye amutangariza ko amufitiye impano kuri uwo munsi w’isabukuru ye y’amavuko ubwo yari yujuje imyaka 60.

Nifuje kuguha impano yerekana uwo uriwe koko, ikanaha agaciro ibyo uhoza ku mutima

Ellen azwiho gukunda ibikoko muri rusange. Mu rugo iwe akaba anafite injangwe abana nazo.

Umufasha we Portia yifuje kumugenera impano yamukora ku mutima maze ahitamo gushinga ikigo yitiriye izina rye “Ellen DeGeneres Wildlife Fund” kugirango kizajye gifasha ibikorwa byo kubungabunga ubuzima bw’ibikoko.

Igikorwa cya mbere cya Ellen DeGeneres Wildlife Fund: Kwagura ikigo cya Dian Fossey

Ellen yakuze asoma ikinyamakuru National Geographic, aho rimwe muri mutarama 1970 yabonyemo Diana Fossey maze atangazwa n’ubutwari bw’uwo mugore wari waritangiye kurengera ubuzima bw’ingagi zo mu birunga mu Rwanda.

Mu butumwa Portia yari yageneye Ellen uwo munsi, yavuze ku mateka ya Dian Fossey maze akomoza ku nyandiko Dian Fossey yanditse avuga ko mu rwego rwo kubungabunga ingagi hagombaga gukorwa ubushakashatsi ku buzima bwazo. Mu mikoro ye make atangira ibikorwa by’ubushakashatsi mu tuzu tubiri twa shitingi yubatse mu birunga i Karisoki aho yari yarashinze ibirindiro.

Aho apfiriye, ibikorwa bye by’ubushakashatsi byaje gukomereza mu cyaje kuba Dian Fossey Gorilla Fund. Ikigo Dian Fossey Gorilla Fund kikaba gikora kugeza ubu aho gifite inyubako i Musanze.

Mu rwego rwo gukomeza ibikorwa bya Dian Fossey, Ellen afata nk’imwe mu ntwari ze, Portia yahisemo ko igikorwa cya mbere cya Ellen DeGeneres Wildlife Fund cyaba gukomeza ibikorwa bya Dian Fossey Gorilla Fund, hubakwa ikigo cy’ubushakashatsi gihoraho, gishya kandi kigezweho kugirango ibikorwa by’ubushakashatsi bikomeze. Icyo kigo kikazakorerwamo n’abasanzwe bakora ubushakashatsi mu mushinga Dian Fossey Gorilla Fund.

 


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background