2018 FIFA World Cup: Ibagirwa Messi na Ronaldo, ngaba abakinnyi 10 beza bo gutega amaso mu Burusiya

Written by on June 10, 2018

Mbere y’uko mbagezaho uru urutonde, nagirango nibutse ko amazina akomeye mu mupira w’amaguru azahurira mu Burusiya mu irushanwa rya sport rikomeye ku isi. Azaba ari iminsi 32 y’ibirori  mu Burusiya no mu bindi bice binyuranye by’isi.

Mbere y’uko ibirori bitangira, reka turebere hamwe abakinnyi, umuntu ukurikirana football, yiteze kureba.

Nibyo koko, Lionel Messi na Christiano Ronaldo, ni ibihangange ntashidikanywaho mu mupira w’amaguru. Kuva mu 2008, nibo bonyine bihariye Ballon d’Or buri mwaka kugeza na n’ubu. Ariko ku rundi ruhande nta n’umwe muribo wigeze yegukana igikombe cy’isi.

Mu gihe twegereje ibirori by’igikombe cy’isi, nifuje ko twarebera hamwe andi mazina 10 umuntu yakwitega, ndetse anashobora kwegukana igikombe cy’isi mbere ya Messi na Ronaldo:

Neymar, 26, Brazil

Hashize imyaka 4, ubwo mu mukino wahuzaga Brazil na Colombia, Neymar akuwe mu kibuga na kajugujugu ubwo yaterwaga ivi mu mugongo na Camilo Zuniga muri 1/4 cy’igikombe cy’isi cyaberaga muri Brazil. Icyo gihe Brazil yakomeje amarushanwa idafite umukinnyi yari yitezeho byinshi. Umukino wakurikiyeho ngirango nta munya Brazil wifuza kuwibuka kuko Ubudage bwabanyagiye 7-1 muri 1/2 cy’amarushanwa.

Nubwo nyuma y’imyaka 2, Neymar yayoboye Brazil mu kwegukana umudari wa zahabu mu mikino ya Olyimpique i Rio, tuzi twese ko bidahagije kugirango bihanagure akangononwa Neymar afite dore ko ntakiruta igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru.

Nyuma y’aho aviriye mu mvune yagiriye mu ikipe asanzwe akinamo (Paris Saint Germain), Neymar yahamagawe mu ikipeya Brazil yahuye Croatia mu mukino wo kwitegura igikombe cy’isi. Umukino waramuhiriye kuko yatsinze igitego cya mbere cya Brazil ku munota wa 69, mu mukino Brazil yatsinzemo Croatia 2-0.

Ku myaka 26 afite, Neymar ari ku mwanya wa 4 w’abakinnyi b’abanya Brazil batsinze ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu n’ibitego (54), nyuma ya Romario (55), Ronaldo (62) na Pele (77).

Mohamed Salah, 25, Misiri

Inkuru nziza abanya Misiri baherutse kumva n’uko Mohamed Salah azaba arikumwe n’ikipe izajya mu bu Rusiya.

Mo Salah, warangije champiyona yo mu Bwongereza atsinze ibitego 44 mu mikino 52 yakinnye muri Liverpool, yakomeretse bikomeye ku rutugu mu mukino wa nyuma wa Champions League wahuje Liverpool na Real Madrid. Benshi bibuka uburyo yavuye mu kibuga arira kubera ko yari azi ko atazajya mu Burusiya n’ikipe ye ya Misiri.

Mu itsinda ririmo Uburusiya, Uruguay na Saudi Arabia, Misiri iyobowe na Mo Salah ifite amahirwe yo kuzarokoka itsinda ryayo. Abakunzi ba football bazishimira kongera kureba umwe muri ba rutaha izamu bakomeye muri iyi myaka ibiri ishize. Nibatarokoka itsinda barimo, byibuze iminota 180 irahagije kugirango tuzongere kubona Mo Salah mu kibuga mu gikombe cy’isi.

Kevin De Bruyne, 26, Ububiligi

Bagenzi be muri Man City bamwita “The Prince”, aramutse yegukanye igikombe cy’isi ntakabuza ko bagenzi be bazahindura bakamwita “The King”. Nubwo Eden Hazard ariwe ndorerwamo y’ikipe y’ububiligi, De Bruyne niwe uyobora umukino mu kibuga. Abanyamerika bagomba kuba bataribagirwa uko nimero 7, De Bruyne, yabatsinze ku munota wa 92 bigaha Ububiligi itike yo kujya muri 1/4.

Ntiyitezwe gutsinda ibitego nka Hazard cyangwa Lukaku. Umukino wa KDB ushingiye mu buryo ayobora umukino, agafasha bagenzi be gukina neza abaha ama pass meza. Ni bake mu bakinnyi bazi gusoma umukino nka De Bruyne. Ibi byanafashije cyane Ububiligi kujya mu gikombe cy’isi itsinze imikino 9 ku 10 mu itsinda yari irimo, inafite ikinyuranyo cy’ibitego +37.

Benshi bemeza ko ikipe y’Ububiligi ifite ubushobozi bwo kwegukana igikombe cy’isi. KDB nawe asanga bishoboka ubwo, muri werurwe, yavugaga mu magambo ye ati:

Iyi niyo kipe nziza Ububiligi bwagize mu mateka yabwo. Harimo abakinnyi benshi barengeje imyaka 30. Uyu niwo mwanya wa nyuma wo kuza kumwanya wa mbere.

Edison Cavani, 31, na Luis Suarez, 31, Uruguay

Iyo uvuze Uruguay n’amahirwe ifite yo kwegukana igikombe cy’isi, ubishingira ku bushobozi ba rutaha izamu bayo 2 bafite. Usesenguye ntawuri heuy’undi. Edison Cavani na Luis Suarez bashobora kuba aribo ba rutaha izamu babiri bakomeye mu ikipe y’igihugu bazagaragara mu Burusiya.

Cavani utaragize ibihe byiza uyu mwaka, kenshi bitewe n’uburemere Neymar afite muri PSG, ni umukinnyi udahabwa agaciro afite ukurikije ubushobozi afite.

Muri iyi myaka ishize, yarengeje ibitego 40 muri season, tutavuze ibitego 10 yatsinze mu ikipe ye y’igihugu, bikayiha amahirwe yo kwerekeza mu Burusiya uyu mwaka. Akandi karusho ka Cavani n’uburyo asubira inyuma gufasha abo hagati n’abi nyuma mu kibuga. Bigaragara gake kuri ba rutaha izamu.

Suarez we, nka Neymar, iki nicyo gihe cyo kwihimura. Benshi muribuka uburyo mu gikombe cy’isi gishize, Suarez yariye ugutwi umutaliyani Giorgio Chiellini, bikamuviramo bikamuviramo igihano cya FIFA cyo kudakina imikino 9. Kuva icyo gihe, El Pistolero yatsindiye ikipe ye ya Barcelona ibitego 152 mu mikino 198 mu myaka ine ishize.

Paul Pogba, 25, na Antoine Griezmann, 27, France

Bishoboka kuba ari nta yindi kipe uyu mwaka yashimishije kureba nka “Les Bleus”. Kenshi bitewe n’umukino wa Paul Pogba na Antoine Griezmann. Tutibagiwe Kylian Mbappe (kuri jye, umwe mu bakinnyi bo kurebera hafi mu Burusiya).

Ibyo bamwe bita kwigaragaza (imisatsi ye ahindura amabara kenshi, …), Pogba we abyita kwishimisha mu kibuga. Nka KDB navuze haruguru, Umukino wa Pogba ushingiye ku bushobozi afite bwo gusoma umukino no gufasha bagenzi be abaha passes zo ku rwego rwo hejuru.

Griezmann we, ku rundi ruhande, ari ku murongo wo gutsinda ibitego no gufasha ba rutaha izamu gutsinda ibitego.

Bombi bafashije Ubufaransa kuza ku mwanya wa 2 muri Euro 2016, Griezmann arangiza ariwe mukinnyi w’irushanwa.

Ubufaransa buramutse butwaye igikombe cy’isi ku nshuro ya 2, bizava ku bushobozi bw’aba bakinnyi bombi.

Harry Kane, 24, Ubwongereza

Abanyezamu, kenshi, ntibahabwa icyubahiro bakwiye. Ubunyezamu niwo mwanya uvugwa gake cyane mu mupira w’amaguru. Niwo mwanya uhura n’ingaruka z’imikinire mibi y’ikipe.

Ibi bivuze ko hari impamvu nashyize De Gea kuri uru rutonde. Afatwa na benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru, nk’umwe mu banyezamu beza kw’isi.

Ibi ntibishingiye ko ahagarika amashoti ya ba rutahizamu gusa. De Gea kenshi aba imbarutso y’ibitego by’ikipe ye bitewe n’ubushobozi afite bwo guha ama passes maremare meza. Azi gukinisha amaguru, ikintu benshi mu banyezamu batazi. Ni nkaho Espagne ifite undi myugariro, nyuma ya ba myugariro isanganywe. Ubwo Espagne yahataniraga amajonjora y’igikombe cy’isi, De Gea yakinnye imikino 7 yose adatsinzwe igitego. Atsindwa ibitego 3 gusa mu mikino yahuje Espagne n’Ubutaliyani, Israel na Macedonia.

Thomas Muller, 28, Ubudage

Ku myaka 28 gusa, Thomas Muller, uyu mwaka, azaba ahagarariye Ubudage ku nshuro ya 3 mu gikombe cy’isi. Muller ni uwa 8 ku rutonde rwa ba rutahizamu b’igikombe cy’isi b’ibihe byose. Niwe mukinnyi uzaba ari mu Burusiya watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’isi. Arabura ibitego 6 gusa kugirango anganye na Miroslav Klose washeje umuhigo mu 2014.

 

Muller ni wa mukinnyi uba uri imbere y’izamu mu gihe cyiza. Ubusanzwe akina mu myanya yose y’imbere bitewe n’uko yakinishijwe. Uyu mwaka yatsinze ibitego 15 gusa mu ikipe ye ya Bayern Munich, mu mikino 45. Ariko iyo akinnye mu ikipe y’igihugu wagirango n’undi mukinnyi utari Muller dusanzwe tubona muri Bayern.

Kuva Ubudage aho Ubudage butwariye igikombe cy’isi muri 2014, Muller yatsinze inshuro 12 mu mikino 28 mpuzamahanga yagaragayemo hamwe n’ikipe y’Ubudage.

Ibi bitera inkeke andi makipe iyo utekereje ko ikipe y’Ubudage iki gihe ikomeye kurusha iyakinnye muri 2014, igatwara igikombe cy’isi. Muller we ntashidikanya. Ngibi ibyo aharutse kuvuga, hasigaye icymeru kimwe gusa ngo igikombe cy’isi gitangire:

Ku rwego rw’umukinnyi ku giti cye, nta gushidikanya, nitwe duhagaze neza

 

Abandi tutavuze ariko tutibagirwa: James Rodriguez (Colombia); Robert Lewandowski (Poland); Kylian Mbappe (France); Manuel Neuer (Germany); Eden Hazard (Belgium); Philippe Coutinho (Brazil); Isco (Spain); Toni Kroos (Germany); Luka Modric (Croatia)

 


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background