Afrifame yashyiraga ibihangano idafitiye uburenganzira kuri YouTube

Written by on July 26, 2018

Image result for youtube blocked channels

Afrifame ni kimwe mu gice cy’ikigo Inyarwanda Ltd cyatangiye gitunganya ibijyanye n’amashusho, nyuma bakazana uburyo bwo gucuruza ibihangano by’abahanzi b’abanyarwanda ku muyoboro wa internet  babinyujije kuri channel ya YoutTube ya Afrifame.

Afrifame yakurikiranwaga n’abatari bacye ari nako byayinjirizaga akayabo k’amafaranga, buri uko igihangano cy’umuhanzi runaka kibashije kurebwa.

Ibi ariko bikaba bigiye kuyishyira mu mazi abira kuko YuTube channel yayo yafunzwe ndetse bamwe muri ba nyiri amashusho baratekereza kugeza iki kigo mu rukiko.

Imikorere idahwitse

Afrifame ikaba yarashyiraga ibihangano by’abahanzi kuri YouTube Channel yayo nta masezerano yagiranye nabo. Usibye bacye bitwa ko bafite izina rikomeye bari bafitanye amasezerano y’ibanga, abandi bajyaga kubona bakisanga kuri uru rubuga batabisabwe.

Ibi bikaba ari ukwiha uburenzira ku bihangano cyangwa amashusho badafitiye uburenganzira.

Bwana Mitimituje André uhagarariye ikigo MadeInRwanda.rw, gifite ikicaro gikuru mu gihugu cya Suwedi, gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no gukora imbuga za internet ndetse no kuzikorera ibizwi nka Hosting, yaganiriye na Nyirarock, adutangariza ko ikibazo kitatangiranye n’ifungwa rya channel ya Afrifame kuri YouTube. Ahubwo cyatangiye kera ku buryo batakoranaga naba nyiri ibihangano, ugasanga barihaye uburenganzira ijana ku ijana ku bihangano by’abahanzi kandi ntibubahe banyiri ibihangano ngo babihe agaciro. Ibyo we yise ubujura.

“Ntakuntu umuntu yategereza ko umuhanzi akora ibintu noneho ujye kubimwiba kandi ngo bakanabikora basa naho aribo biyitirira copyright.” –MITIMITUJE Andre

Akaba yakomeje avuga ko nabo ubu bari mu nzira zo kugeza mu nkiko Afrifame kubera kwiha uburenganzira ku gihangano cy’iki kigo nabo bashoyeho imbaraga ndetse n’amafaranga atari macye. Icyo gihangano kibaka ari indirimbo yitwa Ziada yari ihuriyemo abahanzi nka Urban Boyz na Amag The Black. Indirimbo y’umwimerere ikaba yaratangiraga harimo ibirango byamamaza imwe mu mishinga y’iki kigo cya MadeInRwanda.rw kandi bakaba aribo bari bafite uburenganzira ijana ku ijana ku gihangano cyabo.

Afrifame ikaba yarafashe iki gihangano cya MadeInRwanda.rw, ikuramo ibyo birango byamamaza mbere yo gushyira amashusho kuri channel yayo, nta burenganzira babifitiye.

Kuri ubu YouTube Channel ya Afrifame yamaze kuvaho.


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background