José Mourinho yasezerewe na Manchester United

Written by on December 18, 2018

Manchester United niyo yatangaje bwa mbere iyi nkuru mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri. Mourinho agiye asize ikipe yatozaga ku mwanya wa 6 muri Premier League.

“Umutoza w’agateganyo uzayobora ikipe kugeza mu mpera za season azatangazwa, mu gihe ikipe igishakisha undi mutoza.”

Mourinho w’imyaka 55, yageze muri Manchester United muri gicurasi 2016 asimbuye Louis Van Gaal. Yahesheje Man U Europa League, Community Shield na League Cup, byose yegukanye akigera muri iyi kipe muri 2016.

Imyaka yakurikiyeho ntacyo yabashije kumarira ikipe ye kuko yashoje shampiyona ari ku mwanya wa 6 muri 2016-2017, no ku mwanya wa 2 umwaka ushize.

Nyuma y’iminsi 17 ya champiyona, Man U iri ku mwanya wa 6 n’icyuho cy’amanota 19.

 

 


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background