Amateka yihishe ya Père Noël: Ni gute Umutagatifu Nicholas na Kris Kringle babaye Père Noël.

Written by on December 20, 2018

Mu myaka ya 270 nyuma y’ivuka rya Yesu Kristu, uwitwa Nicolas de Myre wo mu gace kitwaga Patara muri Asie Mineur ahitwa kuri ubu Turquie, yari umupadiri wo muri Kiriziya Gaturika, aza gupfa mu myaka ya 345-350 nyuma y’ivuka rya Yesu Kristu.

Mutagatifu Nicholas wari umupadiri yabayeho mu kinyejana cya 4. Yari yaravutse mu muryango ukize, ariko ababyeyi be baza gupfa akiri muto bamusigira umutungo uhagije ku buryo nawe yari umukire.

Image result for Kris Kringle

Yari umuntu ugira umutima mwiza kandi agakunda gufasha abantu cyane cyane abakene, aho yatangaga impano mu ibanga ku bazikeneye. Hari ibigwi byinshi bimuvugwaho ariko ntibizwi niba ibivugwa kuri we byose ari ukuri.

Nicolas de Myre yaje kwicwa n’Abaromani ku itariki 6 Ukuboza mu myaka ya 345 – 350, yapfuye ashyizwe mu kidendezi cy’amavuta. Nyuma y’urupfu rwe nibwo Kiriziya Gatorika yaje gushyiraho umunsi wo kujya bamwibuka tariki ya 6 Ukuboza buri mwaka.

Bimwe mu byo Mutagatifu Nicholas yakoze :

Hari umuryango wari ukennye umugabo waho afite abakobwa batatu ariko kubera ubukene ntiyari afite n’ubushobozi bwo kuba yashyingira abakobwa be, kuko atari kubona amafaranga yo gukoresha ubukwe ngo atange n’inkwano.

Image result for Nicolas de Myre

Mu ijoro rimwe nibwo Mutagatifu Nicholas yaje mu ibanga atereka igikapu cyuzuyemo zahabu imbere y’inzu y’urwo rugo, ibi byari buzabafashe kubona inkwano z’umukobwa w’imfura, kugirango ashyingirwe.

Ku nshuro ya kabiri nabwo yaje kubigenza gutyo ku mukobwa wa kabiri abona uko ashyingirwa.

Nyuma umugabo wo muri urwo rugo yashatse kumenya ahaturuka izo zahabu yiyemeza kujya arara ijoro acunga ngo amenye uzana izo zahabu, nibwo yaje gufata Nicholas ajugunya igikapu cyuzuyemo zahabu muri urwo rugo, Nicholas amusaba ko agomba kubigira ibanga rikomeye kugirango hatagira ubimenya, ariko nyuma amakuru yaje kumenyekana, bituma buri muntu wese wakiriye impano mw’ibanga atekerezako yayihawe na Nicholas , bituma yamamara ahantu hose.

Kubera umutima mwiza Nicholas yari afite, Kiriziya Gatorika yaje kumugira umutagatifu nyuma y’urupfu rwe.

Uko Mutagatifu Nicholas yahindutse Père Noël :

Mu kinyejana cya 16 mu majyaruguru y’u Burayi, Mutagatifu  Nicholas ntabwo yari azwi, ariko rimwe umuntu yazaniye abana impano kuri Noheli bityo mu Bwongereza bahita bamwita ‘Father Christmas’ cyangwa ‘Old Man Christmas’, naho mu Bufaransa amenyakana nka ‘Père Nöel’.

Mu bihugu bimwe nka Austria na Germany utanga impano yahindutse ‘Christkind’ wabaga afite imisatsi ikoze muri zahabu n’amababa byagaragazaga umwana wavutse [Yesu Kristo].

Image result for Kris Kringle

Naho muri Amerika izina ryari ‘ Kris Kringle’ byaturutse kuri Christkind, nyuma yaho Abadage bari batuye muri Amerika bafashe amateka ya cyera ya Mutagatifu Nicholas bayahuza n’aya ‘Kris Kringle’ bituma Mutagatifu Nicholas ahinduka ‘Sinterklaas’ kuri ubu bakunda kuvuga ‘Santa Claus’.


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background