Barack Obama yatunguye abana bari mu bitaro, abashyira impano za noheli.

Written by on December 20, 2018

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 19 Ukuboza 2018 nibwo uwahoze ari perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama yatunguye abana barwariye mu bitaro by’abana byo muri Washington.

Mu buryo butunguranye abantu benshi batari biteze, baje kubona uwahoze ari perezida wa Amerika aje muri ibi bitaro ahetse impano zitandukanye yari azaniye abana barwariye mu bitaro bya Children’s National Medical Center muri Washington.

 

Barack Obama yavuze ko yagiranye ibihe byiza n’aba bana bato ndetse n’ababyeyi babo, aho yagize ati:

“Twagize amahirwe ndetse n’ibihe byiza byo kuganira n’abana ndetse n’ababyeyi babo”

 

Barack Obama yavuze ko nk’umuntu w’umubyeyi ibi biri mu inshingano ze kandi agaragaza ko bireba buri wese.

“Nk’umubyeyi w’abana babiri babakobwa, icyo nshobora gutekerezaho cyane ni uburyo abita ku buzima bwaba bana ndetse n’abantu bahora babitaho buri munsi…… ibyo ni iby’agaciro”

 

 


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background