Dore ibyagufasha guhitamo Producer mwiza wo gukorana nawe muri muzika.

Written by on December 20, 2018

Uyu munsi ndafata umwanya nkuharire cyane abahanzi bakora muzika, ni kenshi usanga abahanzi benshi bitotombera bamwe mu bitwa aba music producers mu kinyarwanda wakwita abatunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi bavuga ko batabakoreye indirimbo zabo neza nkuko bo ubwabo bari bizeye.

Rero ubu ngiye kugusangiza bimwe mu bintu wagenderaho, utoranya producer mwiza wo gukorana nawe ku ndirimbo zawe cyangwa album.

1. Menya uwo uriwe:

Abahanzi benshi hari ibyo batajya babanza gutekerezaho mbere yuko bakorana na producer bifuje gukorana nabo, akenshi ushobora kuba utatekerezaga ku kumenya uwo uriwe, ibi rero bizagufasha cyane kuko numenya uwo uri we bizagufasha kwimenya ubwawe ndetse no kubasha kwita ku ijwi ryawe.

Akenshi bamwe na bamwe mu bahanzi bizera ko aho byabananiye (urugero nko kuba baririmba nabi) bizera ko producer hari byinshi yabafashaho kugira ibyo baririmbye bimere neza cyane. OYA RWOSE! Ntibibaho ahubwo wowe muhanzi ushyira producer ibyo ufite, rero iyo wabikoze neza ukabiha umwanya ndetse ukishyiramo icyizere nibwo uzakora indirimbo nziza icyo gihe niwiyereka producer uwo uri we nibyo ushoboye, bizamufasha kumenya neza uwo ari gukorana nawe.

2. Menya icyo ushaka:

Iyo uri muri studio uba ufite amahirwe yose yo gukora indirimbo nziza igihe wumvikanye na producer ukamubwira uko ushaka gukoramo indirimbo yawe, numenya icyo ushaka kandi bizagufasha kubwira producer uko wifuzamo uko mukora haba mu kugukorera injyana wifuza, kuririmbiramo ndetse no kuba producer yakungura ibitekerezo agendeye ku byawe.

Rero mu gihe winjiye mu mushinga wo gukora indirimbo ukwiye kumenya ibyo urimo ndetse ukamenya cyane n’uwo muri gukorana. Akaba ari wa muntu kandi uguha umwanya akakumva. Rimwe ushobora kuba utariyumvamo indirimbo neza bigendeye nuko wenda yayicuranzemo. NTAKIBAZO. Bizagufasha nukorana n’umu producer wumva ibyo wifuza, atari ibyo we yifuza.

Si indirimbo ye. Ni iyawe. Nisohoka, ni wowe wenyine uzajya uyiririmba, si producer.

 


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background