Umuryango w’aba Kardashian/Jenner: Imihindukire idasanzwe y’umubiri wabo!

Written by on December 20, 2018

Aba Kardashian/Jenner bamamaye kuva mu 2007, uko imyaka igenda, twavuga ko twagiye tubona imihindukire y’umubiri wabo. Reka tugaruke kuburyo bahindutse bidasanzwe kuva bagitangira kumenyekana kugeza ubu…

Aba Kardashian/Jenner b’umwimerere twavuga ko batakibabaho. Ababakunda bavuga ko nta gitangaje kirimo kuko bimaze kuba umuco muri Amerika kwihindura imimerere y’umubiri (chirurgie ésthetique). Abatabakunda bo bakavuga ko ari 100% fake. Twafashe icyemezo cyo kumenya icyihishe inyuma y’ubwiza bw’amafoto instagram y’aba bari n’abategarugori (n’ubwo na photo retouch ibifitemo uruhare runini).

Kylie Jenner

Kylie niwe mu Kardashian-Jenner utagisa n’uko yari ameze mbere! Nyuma y’igihe kirekire abihisha, yarashyize yemera ko yibagishishije iminwa. Ntiyahararikiye aho kuko yasubiye kwa muganga kwibagisha: amabere, amatako n’amazuru. Reka tubareke mwirebere namwe iyi mihindukire ugereranyije n’uko yari ameze mbere:

View this post on Instagram

#kyliejenneravantaprès

A post shared by Kylie Jenner (@sana85020) on

Kim Kardashian

Iyo urebye ama photos ya Kim akiri muto, ntiwavuga ko wamuyoberwa. ARIKO nawe yanyuze kwa muganga kwibagisha. Umugore wa Kanye West ngo yaba yaribagishije amazuru, amabere, amatama ndetse yaba yariteje ibinure mu matako kugira ngo abe manini. Bivugwa ko rimwe na rimwe yiteza botox kugira ngo yirinde iminkanyari. Reka tubareke mwirebere mbere/none hasi aha:

Khloé Kardashian

Imihindukire ya Khloé igaragarira cyane ku ngano.

Khloé yataye ibiro byinshi. Avuga ko byatewe na sport akora, bamwe bavuga ko ariko yaba yaranyuze kwa muganga kwibagisha kugirango ate ibiro bingana kuriya. Ikizwi bidasubirwaho n’uko Koko yihinduje amazuru n’amatako. Bivugwa ko, nka Kim, Khloé yiteje ibinure mu matako. Mwirebere ama photos ye ya mbere/none HANO

Kendall Jenner

Benshi muri mwe ntimuri bubyemere! Kendall nawe yisunze muganga.

View this post on Instagram

luka said hot mess

A post shared by Kendall (@kendalljenner) on

Nubwo benshi bamufata nk’umu Kardashian w’umwimerere ugereranyije n’abo bava inda imwe, menya ko Kendall yihinduje amazuru, yongereye ubunini bw’iminwa ndetse bamwe bamukekaho kuba yaranibagishije amatama. Ihere amaso HANO

Kris Jenner

Uwo bita momager ntiyabashije kwihanganira kutibagisha! Kris, nyina w’aba Kardashian/Jenner yibagishije amabere, amazuru n’amatama. Yaba yaranahinduje akananwa ke. Nka Kim na Khloé, yaba yariteje ibinure mu matako. Akaba aniteza botox. Tubibutse ko afite imyaka 63 akaba yaranabyaye abana 6. Ngaho nimwirebere imihindukire ye ugereranyije mbere na none. Ni HANO

Kourtney Kardashian

View this post on Instagram

👼🏼

A post shared by Kourtney Kardashian (@kourtneykardash) on

Dusoreze kuri Kourtney kuko tuvugishije ukuri, niwe ugisa n’uko yari ameze mbere. Usibye ko bivugwa ko yiteza botox kuko nta munkanyari n’umwe wamusangaho mu maso. Bivugwa ko ashobora kuba yaragabanyije amazuru anongera ubunini bw’amabere. Ariko iyo umurebye, ukamugereranya n’abo bava inda imwe, twavuga ko atakabije. Irebere HANO


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background