Dore impamvu zatuma ukorana na Angell Mutoni mu gitaramo cyawe.

Written by on December 25, 2018

Angell Mutoni ni umwe mu bahanzikazi u Rwanda rufite bashoboye kandi b’abahanga cyane muri muzika mpuzamahanga. Kuri ubu Angell Mutoni afite indirimbo nyinshi zitandukanye ndetse ni umwe mu bahanzi bacye bo mu Rwanda bakora album, akaba akorera muzika ye muri label ya muzika yitwa BMCG bakaba bakoranye imyaka itari micye.

Related image

Mu Rwanda abantu benshi bamaze gusobanukirwa ibitaramo aho usanga buri weekend hari ahantu henshi bateguye ibitaramo bitandukanye aho usanga bamwe bagiye batumira abahanzi ngo basusurutse abaje muri ibyo bitaramo, gusa uko ibi bitaramo biba ninako nyuma yabyo biherekezwa n’amagambo y’ababyitabiriye banenga cyane imitegurire yabyo.

Uyu munsi rero ndaguha impamvu zigera kuri 5 zatuma nguhitiramo gukorana na Angell Mutoni niba wifuza ko igitaramo cyawe gikundwa n’abakitabiriye ndetse kikarangira neza hatabayemo kwicuza.

1. Angell Mutoni ni umuhanzi ugendera kuri Gahunda:

Image result for Angell Mutoni
Ese wari witabira igitaramo ngo urinde utaha utabonye umuhanzi waje kureba? ni kenshi twitabira ibitaramo tugataha tubuze umuhanzi twaje kureba kimwe nuko uwo muhazni ashobora kuza bamwe bamaze gutaha kubera gukererwa kuza kandi ariwe muhanzi w’imena.
Angell Mutoni ni umuhanzi ugira gahunda ntashobora gukererwa mu gitaramo cyangwa ngo asibe kuza mu gitaramo kuko we iyo wamuhaye gahunda iba ari gahunda, ibi ndabivugira nkurikije ibitaramo uyu muhanzikazi yagiye yitabira dore ko ari mu bahanzi bagirirwa icyizere cyo gukorana n’ibitaramo byateguwe n’inzego za leta cyangwa ibyo leta yagizemo uruhare, urugero nko mu gufungura irushanwa ryo gushaka urubyiruko rufite impano “Art Rwanda”. Angell Mutoni ari mu baririmbyemo.

2. Ni umuhanzi w’umuhanga muri live music:

Image result for Angell Mutoni
Angell Mutoni ni umuhanzi umenyereye gukora mu buryo bwa live music cyane, dore ko ibitaramo bye biba biri mu buryo bw’umwimerere wa live aho afite itsinda rizwi ku izina rya S.T.O.R.M rimufasha gucuranga mu gitaramo yaririmbyemo.

3. Ni umuhanga kuri stage no gushimisha abitabiriye igitaramo:

Image result for Angell Mutoni
Angell Mutoni umwise umwamikazi wa stage hano mu Rwanda ntiwaba ubeshye, uwabihakana ni utari witabira igitaramo uyu muhanzi yakoze.
Iyo Angell Mutoni ari kuri stage ntiwamurambirwa, ni kenshi ushobora kuba waritabiriye igitaramo ugataha wicuza impamvu wataye umwanya wawe. Akenshi ugasanga byatewe n’uburyo umuhanzi wari muri icyo gitaramo yatumye umurambirwa.
Niwitabira igitaramo kirimo Angell Mutoni nkubwije ukuri ko utazarambirwa cyangwa ngo wumve wakwitahira umusize kuri stage. Angell Mutoni ni umuhanzi ufata umwanya uhagije agategura stage ye neza bikaba ari bimwe bituma stage ye itandukana cyane n’izindi stage za bamwe mu bahanzi.

4. Afite indirimbo nziza:

Image result for Angell Mutoni
Angell Mutoni afite indirimbo nziza zatuma uwitabiriye igitaramo anyurwa n’uburyohe bw’indirimbo ze.
Indirimbo za Angell Mutoni zikoranye ubuhanga mu buryo zitunganyijwemo mu majwi, mbega ni za ndirimbo utazumva ngo wumve zibangamiye amatwi yawe, kandi ni indirimbo zifite imyandikire myiza.

5. Afite itsinda bakorana mu gutegura ibitaramo:

Image result for angell mutoni
Ushobora kuba ufite igitaramo ariko ukaba udafite bimwe by’ingenzi cyangwa utamenyereye ibyo gutegura ibitaramo, rero Angell Mutoni akorana ndetse akaba no mu itsinda ry’abahanga mu gutegura ibitamo twavuze haruguru ryitwa “S.T.O.R.M”.
S.T.O.R.M ni itsinda rihuriyemo abacuranzi, abahanzi, abatunganya muzika….. mu gihe wakoranye na Angell Mutoni uba ufite amahirwe yo gutegura igitaramo cyiza kuko wabishatse wabaharira byose bijyanye n’igitaramo bakagufasha kugitegura kugera no kucyamamaza.

Izo nizo mpamvu zigera kuri 5 zatuma ukorana na Angell Mutoni mu gitaramo cyawe kuko uramutse ufite umuhanzi w’umuhanga wubahiriza gahunda,ushoboye gokora live music, uzi gutegura stage ye neza no gushimisha abitabiriye igitaramo, ufite indirimbo nziza kandi ufite n’itsinda bakorana ryagufasha gutegura igitaramo cyawe mu buryo bwiza, ibyo biri muri bimwe by’ibanze ukeneye ngo igitaramo cyawe kibe cyiza cyane.


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background