Urutonde rw’abaraperi bo mu Rwanda batagikora muzika.

Written by on December 25, 2018

Hip-Hop iri mu njyana zakunzwe cyane hano mu Rwanda kugeza na nubu iri mu njyana za mbere zigikunzwe cyane haba hano mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda. Ni injyana ikunzwe cyane cyane n’urubyiruko rwinshi.

Image result for Hip hop Rwanda 2009

Iyi njyana ya Hip-Hop si iya vuba hano mu Rwanda kuko hari abahanzi benshi bayikoze mu myaka irenga 10. Bamwe kuri ubu bakaba bagikora iyi njyana abandi nabo bakaba barahinduye ubuzima bakaba bakora ibindi bidafite aho bihuriye na muzika.
Kuri uyu munsi ngiye kugaruka cyane kuri bamwe mubaraperi bagera kuri batatu bakoraga injyana ya Hip-Hop, ariko bakaba batakiri mu kibuga cya muzika. Gusa bamwe tukaba nta makuru yabo dufite niba bazagaruka muri muzika cyangwa bararetse muzika.

1. MC Mahoniboni:

Image result for Hip hop Rwanda 2009
Iyo uvuze izina MC Mahoniboni, ku muntu wese wumviseho indirimbo za Hip-Hop cyangwa ukunda iyi njyana ntiyayoberwa uyu muraperi abenshi bafata nk’umwami wa Hip-Hop hano mu Rwanda dore ko bamwe bemeza ko ari we wazanye injayana ya Hip-Hop mu Rwanda.
Muri 2009 nibwo bivugwa ko MC Mahoniboni yavuye mu Rwanda akerekeza mu gihugu cy’Ubuholandi aho yagiye gutura ndetse no gukora indi mirimo isanzwe idafite aho ihurira na muzika nk’uko bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda bikomeza kubitangaza. Gusa nyuma muri 2012 ikinyamakuru IGIHE cyaganiriye n’uyu muhanzi atangariza iki kinyamakuru ko agiye gukomeza gukora muzika aribwo yakoraga indirimbo yise “Ndanyata Ndafata”. Nyuma yaho ntayindi ndirimbo arakora kugeza na nubu.

2. Bably:

Image result for Bably Rwanda

Pacson ari kumwe hano na Bably

Yitwa Bably cyangwa The Bible Verses nkuko naryo riri mu mazina ye akoresha muri muzika cyane. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo y’ibihe byose yitwa “Isezerano rya kera”, indirimbo benshi bakunze kandi indirimbo na nubu ku muntu wayimenye adashobora kwibagirwa dore ko iri mu ndirimbo zatumye uyu muraperi amenyekana hano mu Rwanda.

Related image

Bably yamaze gushinga urugo.

Bably wakoze umuziki we kera gusa nyuma akaza kuvamo nkuko yabitangaje ko byatewe cyane n’akazi gasanzwe k’ubuzima, nyuma yaho gato akongera akagaruka afite indirimbo zigera hafi kuri 5 zimwe zikaba zaragiye zimenyekana.
Kugeza nanubu uyu muhanzi akaba akomeza gutangariza itangazamakuru ko ahari kandi ko agikunze muzika ariko kuri ubu ari muri bamwe mu bahanzi basa nk’abahagaritse umuziki. Amwe mu makuru avuga ko nyuma yo gushaka yaje kwerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza aho ari gukora ibijyanye n’itangazamakuru nkuko hari YouTube Channel akunze gutambukirizaho amakuru atandukanye nkuko urubuga rwe rwa Facebook rubigaragaza.

3. M Carre:

Related image

Ifoto twifashishije tuvanye kuri internet.

M Carre ni umwe mubaraperi ba hano mu Rwanda bumvikanye gusa batumvikanye igihe kirekire kuva ubwo yasohoraga indirimbo ye muri 2010, indirimbo yitwa “Inzira igana irimbi”. Ni indirimbo yakunzwe n’abantu batari bacye kubera ubutumwa bwari buyirimo.
Nyuma yaje gukora indirimbo zitandukanye harimo niyo yakoranye na Bull Dogg ndetse na Liza Kamikazi, indirimbo bise “Bizashira”, nayo yakunzwe, yavugaga ku mvune z’abahanzi.
Kuri ubu nta makuru dufite cyane kuri M Carre kubyo yaba arimo. Ubu hashize imyaka myinshi hatumvikana indirimbo z’uyu muhanzi gusa nkuko bigaragara kuri konti ya Facebook ya M Carre, bisa nkaho ntaho agihuriye na muzika.


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background