Ese koko ibyo Jay Polly yavuze akiri muri gereza azabishyira mu bikorwa?

Written by on January 8, 2019

Umuraperi Jay Polly ni umwe mu bahanzi wavuga ko ntaho atazwi mu Rwanda. Mu myaka amaze akora muzika yaramamaye ku rwego ruri hejuru mu gihugu.
Jay Polly mu myaka ishize yagiye akoramo cyane kurenza uko ubu bimeze kuko ibikorwa bye byagiye bimuhesha akazi kenshi gatandukanye. Urugero ni nko mu 2012 na 2013, aho Jay Polly yagiranye amasezerano yo kwamamaza ibikorwa by’isosiyeti y’itumanaho ya MTN.

Image result for jay polly MTN

Muri 2014 kandi uyu muraperi yaje kwegukana igihembo kuri ubu gikuru mu Rwanda mu guhemba abahanzi bakunzwe cya Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya 4 (PGGSS4) abihemberwa akayabo ka Miliyoni 24 z’amanyarwanda nk’umuhanzi wari ukunzwe kurusha abandi mu mwaka wa 2014.
Jay Polly uvuze ko ari mu bahanzi nyarwanda bacye bagiye bagira amahirwe menshi ntiwaba ubeshye kuko uyu muhanzi uretse no kugira abafana benshi, yagiye abona n’akazi kenshi gatandukanye. Kuri ubu yakabaye ari mu bantu bafite agatubutse nubwo nta makuru ahari agaragaza ibyo atunze.
Jay Polly muri 2015 ni umwaka nanone wamuhiriye kuko umuhanzi wo muri Kenya w’icyamamare Jaguar yemereye Jay Polly ko bazakorana indirimbo ndetse Jay Polly anatangariza ikinyamakuru IGIHE ko n’umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool yamwemereye ko bazakorana indirimbo.

Image result for jay polly

Jay Polly ati: “Hari abahanzi bo hanze turi gupanga , uwa mbere twamaze kwemeranya ni Bebe Cool. We aherutse gukora ikiganiro kuri Radiyo imwe muri Uganda bamubaza abahanzi akunda mu Rwanda avuga ko yemera Rap ya Jay Polly.”

Yakomeje agira ati: “Kuba yemera Rap yanjye ni byiza, twagiranye ibiganiro twemeranya gukorana ku buryo muri uku kwezi kwa Kabiri nko mu matariki 15 tuzabisoza. Undi turi gupanga ni Jaguar wo muri Kenya kandi na we bimeze neza.”

Aha Jay Polly rwose wumvaga ko abirimo neza ndetse n’abakunzi be bakomeje gutegerezanya amatsiko menshi ibi bikorwa.

Ariko kugeza na nubu izo ndirimbo zaraheze haciyeho imyaka 4 ntacyo abitangazaho.

Si ibyo gusa kuko umuhanzi w’icyamamare DAVIDO wo muri Nigeria yavuze ko Jay Polly aiwe muhanzi azi hano mu Rwanda ndetse anabyemeza ubwo yamuhamagaraga kuri stage. Nyuma yaho, haje kuvugwa ko bazakorana indirimbo.

Related image

Muri 2018 ubwo uyu muhanzi yari afunzwe azira gukubita no gukomeretsa bikomeye umugore we akaza gukatirwa igifungo cy’amezi 5 muri gereza ya Mageragere bamwe mu banyamakuru baramusuye maze abatangariza ko nubwo ari muri gereza ko ari kwandikiramo album azakora agisohoka muri gereza.

Ese koko iby’iyi album yavuze ko azashyira hanze avuye muri gereza azayikora?

Jay Polly yagiye avuga imishinga myinshi itaragiye irangira cyangwa ngo wenda inashyirwe mu bikorwa. Ku ndirimbo twavuze haruguru ngo yari gukorana na Bebe Cool na Jaguar yari yaratangaje ko zizajya kuri album ye ya 5, nta n’imwe yigeze ijya hanze. Yewe n’iyo album ya 5 yaraheze.
Jay Poll yigeze no kuvuga ko ari gukora kuri album “Nta mpaka” isobanura iby’impinduka na bimwe mu bibazo byaranze umuziki mu myaka yatambutse. Ibyo nabyo yabitangaje ari uko itangazamakuru rimubajije ibyo ahugiyemo bituma atigaragaza. Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko ahugiye mu kwandika indirimbo zari kuba zigize iyo album.

Image result for jay polly

Jay Polly ubwo yafungurwaga muri gereza ya Mageragere

Gusa kuri iyo album humvikanyeho indirimbo yitwaga “Niyibizi” ikaba ariyo yagiye hanze nubwo iby’izindi ndirimbo ziri kuri iyo album ntawamenya aho zahereye cyangwa aho umuntu yazikura. Icyo gihe hari muri 2017, nyuma yuko yari amaze gushwana na Amag The Black bari bari mu mishinga yo gukora album bise “Ubuzima Bwanjye”. Iyi album yamuritswe kuwa 26 Kanama 2016 kuri petit stade Amahoro, yumvikanywaho indirimbo imwe bari bahuriyemo.

Abajijwe impamvu atangaza album, nyuma ikagaragaraho indirimbo imwe, Jay Polly yavuze ko nko kuri album “Nta mpaka”indirimbo zagiye zisohoka imwe imwe mu bihe bitandukanye.

IBAZE: Iyo ubaze indirimbo zasohotse nyuma y’aho atangarije “Nta mpaka”, usanga nazo zitarenze 3: Too Much, Niyibizi na Nta Mpaka!

Iyo usesenguye ibi byose, album nshya Jay Polly atangaza ko igiye kujya hanze nyuma y’aho aviriye muri gereza, ishobora kuzaca umuti wa mperezayo.

Icyo twakwizeza Jay Polly n’uko ibyo atubwira dukomeje kubitega amaso.


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background