Umuraperi DMS yaciye amarenga yo kuba agiye kugaruka muri muzika

Written by on January 8, 2019

Izina DMS ni izina rizwi n’abenshi mubantu bakurikiranye muzika nyarwanda, cyane cyane ku bantu bakunze injyana ya Hip-Hop. DMS ni umuraperi wavuga ko ari muri bamwe bakundishije injyana ya Hip-Hop abanyarwanda kuko nubwo nyuma yaje kubura muri muzika nyarwanda aho hashize imyaka igera kuri 3 nta bihangano ashyira hanze. Uyu muraperi wamenyekanye ku ndirimbo nyinshi zagiye zikundwa cyane nka: Ndahari, Mumeze Mute, Nta Kibazo, Trouble Man Master ndetse n’izindi zitandukanye, kuri uyu wa 31 Ukuboza 2018 nibwo yifurije umwaka mushya wa 2019 abakunzi be abinyujije kuri Facebook ye. Gusa urebye neza amagambo yanditse usanga aca amarenga y’uko agiye kugaruka muri muzika, akoresheje hashtags #NewThings #BigThings #2k19. Mu kinyarwanda wavuga ko yavuze ko ibikorwa bishya kandi bikomeye bigiye kuza muri uyu mwaka mushya wa 2019.

https://www.facebook.com/dmsbmcg/

Si ibyo gusa byakwerekana ko uyu muraperi utaraduha amakuru neza yo kugaruka yaba agiye kugaruka, kuko urebye, asa nkaho yari amaze imyaka 3 nta kintu ashyiraho ariko kuri ubu akaba yavuguruye Facebook ye aho nko kukiringo cy’ifoto cyizwi nka “Cover photo” yahise ashyiraho ifoto iranga inzu itunganya umuziki ya BMCG.

Ese uyu muraperi yaba agiye gukoreza muzika ye muri BMCG nkuko bisanzwe? Icyo ni ikibazo buri wese yakibaza. Ariko nanone iki kibazo gisa nkaho yagisubije ubwo yahinduraga ifoto yari isanzwe iriho akayisimbuza ikirango cya BMCG. Si ibyo gusa kuko DMS yakoranye n’iyi studio kuva kera cyane kuko indirimbo nyinshi yagiye azikorera muri BMCG.

Ese kugaruka kwa DMS bivuze iki muri Hip-Hop Nyarwanda?

Kugaruka kwa DMS bivuze byinshi kuri Hip-Hop nyarwanda muri rusange. Ni kenshi hagiye hamvukana abantu benshi bavuga ko injyana ya Hip-Hop mu Rwanda yasubiye inyuma kandi abenshi bemeza ko ugusubira inyuma kw’iyi njyana byatewe n’abahoze muri muzika nyuma bakaza kuvamo aho bamwe bagiye bahindura imibereho ituma badakomeza gukora muzika kandi abenshi bakaba bari abahanga cyane. Muri abo rero na DMS ni umwe muribo. By’umwihariko akaba n’inkingi ya mwamba muri Hip-Hop nyarwanda. Abakurikiranira muzika nyarwanda hafi cyane cyane injyana ya Hip-Hop ntibatinya kwemeza ko kugaruka kwa DMS ari ikintu gikomeye cyane kandi bizongerera Hip-Hop kugira abafana benshi kubera ubuhanga bwe ndetse n’igikundiro cye.


Reader's opinions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background