Author: Magnus

Kuri uyu wa mbere taliki ya 18, umwanditsi Gaël Faye azasomera i Kigali igitabo cye cyamamaye “Petit Pays”. Nyuma y’aho azegurukiye ahantu henshi hatandukanye, cyane cyane i Burayi asoma iki igitabo, abanyarwanda nibo batahiwe. Ni kuri Kigali Cultural Village( Camp Kigali) i saa moya z’umugoroba. Gaye Faye azaba aherekejwe na Samuel Kamanzi umucurangira guitare ndetse […]

Yari amaze iminsi mike adutangarije ko album ye nshya “Determination” yasohotse ariko yari ataraduha aho twayumvira yose. Uyu munsi nibwo Ras Ngabo yashyize ahagaragara links z’indirimbo zose zigize iyi album. Zose uko ari 12 ni nshya, usibye umusogongezo yari yatugeneye mu 2017 w’indirimbo “Wirira”. Nkuko twari twabibagejejejeho mu nkuru yacu iheruka (yisome), “Dawe” na “Inch’Allah” […]

Kuva aho rushyiriweho mu 2010, urwego rushinzwe gukusanya imisanzu iva mu ikoreshwa ry’ibihangano mu Rwanda (RSAU=Rwanda Society of Authors) rwagiye ruhura n’imbogamizi z’ibigo bidashaka kwishyura. Byagaragaye ko mpamvu nyamukuru yo kutifuza kwishyura yari ishingiye ku bujiji bw’ibyo bigo, cyane cyane iby’itangazamakuru. Kuva icyo gihe RSAU, yakomeje gutegura inama n’ibiganiro binyuranye hamwe n’ibigo byakagombye kuba bitanga […]

Ubwo yaherukaga kutuganiriza, hari muri nzeri 2017, Ras Ngabo yatubwiraga ko arimo gutegura indirimbo ndetse akaba yaranatubwiye ko yifuza kugaruka mu Rwanda aje kwereka abafana be ibyo amaze kugeraho muri muzika. Icyo gihe yari amaze gushyira ahagaragara indirimbo “Wirira” Ibyo yatubwiye rero yabigezeho kuko album ye nshya yise “Determination” yagiye ahagaragara. Igizwe n’indirimbo 12 zibimburirwa […]

Clemantine Wamahoro ni umukobwa w’imyaka 31, yatandukanye n’ababyeyi be muri 1994 ubwo génocide yatangiraga. Clemantine w’imyaka 6 icyo gihe na mukuru we Claire wari ufite imyaka 15 bafashe inzira barahunga. Ubuhunzi bwaberekeje mu Burundi, Zaïre, Tanzania, Malawi, Mozambique, Afrika y’epfo na Zambia mu gihe cy’imyaka 6 yose. Inzara, inyota, ubuzima bukomeye bwo mu nkambi z’impunzi,…aba […]

Black Earth Rising yasohotse bwa mbere muri nzeli 2018 kuri BBC. Netflix ikaba imaze gutangaza ko guhera ku italiki 25 gashyantare, iyi série ifite épisodes 8, izaba iri kubarizwa kuri plateforme yayo, bityo ikabasha kurebwa ku isi hose. Black Earth Rising, yanditswe na Hugo Blick, ni inkuru y’umukobwa witwa Kate Ashby (Michaela Coel), impfubyi ya […]

Mu gushyingo 2018, nibwo Felwine Sarr (mwalimu muri kaminuza Gaston-Berger de Saint Louis, Sénégal) na Bénédicte Savoy (mwalimu muri Technische Universsitat, Ubudage) basohoye rapport y’amapaji 232, isaba ko ibinyabugeni nyafrika bibitswe mu nzu ndangamurage zo mu bufransa byasubizwa muri Afrika. Iyi raporo igaragaza ko inzu ndangamurage (musée) Quai-Branly ubwayo ibitse ibinyabugeni nyafrika bisaga 70.000. Ibi binyabugeni […]

Nyuma y’aho ashyize ku mbuga nkoranyambaga i photo isa n’aho yishimira iyirukanwa rya José Mourinho, Paul Pogba ashobora gufatirwa ibihano n’ikipe ye. Inkuru dukesha Dail Mail, ivuga ko ubuyobozi bwa Manchester United butishimiye iyi photo ifata nk’iyubushotoranyi. Paul Pogba akaba ashobora kwishyura amande. Pogba ahembwa 330.000 Euros buri cyumweru. Nubwo itamaze iminota irenga 20 mbere […]

Nyuma y’aho inkuru y’uko Mourinho yasezerewe, i photo Paul Pogba yashyize ahagaragara ku rubuga rwe rwa instagram na twitter iribazwaho byinshi. Iyi photo ntiyamazeho umwanya munini kuko yahise ayisiba nyuma y’iminota mike. Ariko byahagije kugirango abamukurikira babashe gufata captures zayo. Agaragara asa n’aho amwenyura. Benshi bakibaza ko yishimiye ko Mourinho atakibarizwa muri MU, dore ko […]

Manchester United niyo yatangaje bwa mbere iyi nkuru mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri. Mourinho agiye asize ikipe yatozaga ku mwanya wa 6 muri Premier League. “Umutoza w’agateganyo uzayobora ikipe kugeza mu mpera za season azatangazwa, mu gihe ikipe igishakisha undi mutoza.” Mourinho w’imyaka 55, yageze muri Manchester United muri gicurasi 2016 asimbuye […]


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background