News

Page: 2

Ku nshuro ya 4 iba, nibwo bwa mbere films zizerekanwa zizaba ari nyinshi kandi zivuye mu bihugu byinshi. Igishimishije kurushaho n’uko urutonde rwatoranyijwe ruvanzemo abakora cinema bashya ndetse n’abazwi ku rwego mpuzamahanga. Films zikazerekanirwa kuri Kigali Conference and Exhibition Village, Century Cinema, Ciné Star, Impact Hub, Maison des jeunes (Kimisagara) no kuri Goethe Institute, Kigali. […]

Muribuka igihe mu Rwanda havugiraga radio imwe? Muribuka igihe mu Rwanda hari hakiri televiziyo imwe rukumbi? Abahanzi bahacaga bari abami. Icyizere cyo kumenyekana ako kanya, muri concerts, salle ya centre culturel franco-rwandais (yakorerwagamo concerts cyane icyo gihe) igakubita ikuzura. Igihugu cyose cyari gifite abahanzi 3 cyangwa 4 abanyarwanda bose bari bazi, kuko aribo bacaga kuri […]

Ni inkuru yatangajwe bwa mbere n’umuhanzi w’inshuti yabo, umwongereza Julian Perretta. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Julian Perretta yavuze ko [yi]shimye ko inshuti [ze], Coralie Barbier na Stromae [ba] giye kuba ababyeyi…ntegerezanye amatsiko kureba umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa”   I am so so happy for my dear friends @barbiercoralie & @stromae that you guys […]

Nyuma y’aho afatiye icyemezo cyo gukomeza muzika kugiti cye, bityo agasezerera group yabarizwagamo ariyo “Urban Boys”, Safi Madiba akomeje kugaragaza ko icyemezo yafashe yari yagitekerejeho. N’ubwo bamwe bamutegaga iminsi, bemeza ko atazamara kabiri, Safi Madiba akomeje kunoza urugendo rwe nk’umuhanzi uririmba ku giti cye. Nyuma ya “Kimwe na kimwe”, “Got it” na “Fine”, zose wakumva […]

Cassa Manzi aritegura gushyira hanze indi ndirimbo ye nshya yise 911. Mu kiganiro twagiranye, Cassa Manzi yatubwiye ko indirimbo ye izasohoka ku wa gatanu taliki ya 23 werurwe 2018. Twamubajije impamvu iyi ndirimbo yayise 911, atubwira ko Nkuko [mu]sanzwe [mu]bizi, ni nimero yo gusaba ubutabazi mu bihugu binyuranye. Indirimbo ivuga kuburyo umuntu yisanga mu bihe […]

Umuhanzi Alain Mukuralinda yasohoye igitabo kivuga ku rubanza rwa Victoire Ingabire. Kikaba ari igitabo cye cya mbere yanditse. Alain Muku avuga ko yanditse  kugirango asubirize rimwe abamubaza impamvu atavuga ibijyanye n’imigendekere y’urubanza yayoboye mu gihe hari abavuga ko rwaranzwe n’icyo yise “gutekinika”. “Qui manipule qui?: Victoire Ingabire Umuhoza, des Pays-Bas au Pays des mille collines” […]

Davido, uherutse gukorera igitaramo cye i Kigali, ategerejwe i Harare muri Zimbabwe muri Mata. Abanya-Zimbabwe ariko bakaba bibaza niba Davido atazongera kubatenguha. Ibi barabiterwa n’uko Davido atitabiriye igitaramo yagombaga kuhakorera, akabatenguha ku munota wanyuma. Mu butumwa yagejeje ku ba fans be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Davido yavuze ko ababajwe no kuba ataritabiriye ibitaramo yagombaga kuhakorera […]


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background