Urubuga rw’Imikino

Mbere y’uko mbagezaho uru urutonde, nagirango nibutse ko amazina akomeye mu mupira w’amaguru azahurira mu Burusiya mu irushanwa rya sport rikomeye ku isi. Azaba ari iminsi 32 y’ibirori  mu Burusiya no mu bindi bice binyuranye by’isi. Mbere y’uko ibirori bitangira, reka turebere hamwe abakinnyi, umuntu ukurikirana football, yiteze kureba. Nibyo koko, Lionel Messi na Christiano […]

Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana uri mu irushanwa rya Tour du Cameroun ari ku mwanya wa mbere w’icyiciro cya 5 cyabaye kuri uyu wa Kane.  Nyuma y’ibirometero 121,5 hagati y’imigi ya Mbanga na Bafang, Umunyarwanda niwe wabaye uwa mbere mu gusoza, akurikirwa n’umunya slovaque Jakub Varhanovsky ku mwanya wa 2 na Matthieu Tientcheu wa Cameroun ku mwanya […]

Uku kwezi nibwo RDB yasinyanye amasezerana n’ikipe yo mu bwongereza yo mu cyiciro cya mbere Arsenal yo kwamamaza ubukererugendo mu Rwanda. Arsenal ikazambara, mu gihe cy’imyaka 3, imyenda yanditseho “Visit Rwanda” ku kuboko kw’ibumoso. We are delighted to announce #Rwanda has become the official tourism partner of @Arsenal and the Premier League football club’s first […]

Nyuma y’aho saison ya NBA irangiriye, Frank Ntilikina yasubiye i Strasbourg, umugi yakuriyemo. Ikipe yakuriyemo SIG Strasbourg yaboneyeho uburyo bwo kumutumira mu muhango wo kumuha icyubahiro nyuma y’aho atorewe ku mwanya wa 8 muri draft 2017 ya NBA. Frank Ntilikina akaba ariwe mukinnyi w’umufransa kugeza ubu watoranyijwe ku mwanya wa 8. SIG ikaba yarazamuye ibendera […]

Abategura imikino ya Commonwealth ibera i Queensland muri Australia kuva kuya 4 kugeza kuya 15 Mata nibo batangaje iyi nkuru mu gihe bari bagishakisha abandi banya Sierra Leone nabo baburiwe irangero. Si abanyarwanda gusa kuko Abagande, Abanya Kameruni, Abo muri Mauritius, Togo, Ghana ndetse na Nigeria. Uru rutonde rukaba rushobora kwiyongera mu gihe iyi mikino […]

Kuri uyu wa kane nibwo FIFA yashyize ahagaragara uko ibihugu bihagaze ku rutonde rw’amakipe y’abagabo mu mupira w’amaguru. Kugeza ubu, u Rwanda rutari runahagaze neza kuko rwari ruri ku mwanya wa 112, none rwamanutse ruta imyanya 11 ruhita rujya ku mwanya wa 123. Ku rwego rw’isi 3 aya mbere kuri urwo rutonde ni: Ubudage, Brazil, […]

Kuwa kabiri ushize nibwo Cavaliers ya LeBron James yahuraga na Knicks ya Frank Ntilikina. Umukino wabereye i Madison Square. Ni umukino wa kabiri aba bagabo bombi bahuriyemo. Uwa mbere ukaba wararanzwe n’ubushyamirane mu kibuga bw’aba bagabo bombi nyuma y’amagambo akarishye kuri Frank Ntilikina yavuzwe na LeBron James. Nubwo atamuvuze mw’izina, “The King” yavuze ko NY […]

Liverpool-Man City (3-0), Barcelona-Roma (4-1), Real-Juventus (3-0) ni gake imikino yo kwishyura ya 1/4 cya champions league yaranzwe n’ubusumbane bw’ibitego bungana gutya. Usibye Bayern-Seville (2-1), indi mikino benshi bahamya ko isa n’aho yarangiye. Nubwo umukino wo kwishyura uri buze kubera kuri Etihad, biragoye kwiyumvisha ko Liverpool, izi ibyo yakorewe umwaka ushize ubwo yanyagirwaga 5-0 na […]

Conor McGregor yahise yijyana kuri polisi kugirango imubaze ibibazo. Ibi byabaye nyuma y’aho uyu mukinyi wa MMA yazaga ahaberaga inama ya UFC hamwe n’itangazamakuru maze agana ahari bus yari itwaye abakinnyi ba MMA, ahita afata ibyuma byari biraho abitera kuri iyo bus. Umwe mu bakinnyi yahakomerekeye, ikirahure cy’imodoka nacyo kirameneka (Reba video). "Ntawuzankura ku mwanya […]

Umwongereza Anthony Joshua yatangaje ko azatera K.-O. umunya nouvell-Zélande Joseph Parker kuri round ya 9 mu mukino uzabahuza ku wa gatandatu utaha. Umukino ukazitabirwa n’abantu barenga 78.000 i Cardiff mu bwongereza. Umunyamakuru amubajije icyo atekereza ku mukino uzamuhuza na Joseph Parker, Anthony Joshua yavuze ko: Napanze kumutsindira kuri round ya 12, ariko murijye ndumva kuri […]


DANCE FLOOR TUNES

Nyirarock Radio

Current track
TITLE
ARTIST

Background